Gatsibo: Htangijwe icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka kizamara iminsi 5.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Kanama 2025, mu Karere ka Gatsibo hatangiye icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka kizwi kw’izina rya ‘’Land week’’ kizamara iminsi 5 hatangwa serivise zitandukanye zijyanye n’Ubutaka.

Ubwo yatangizaga iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yavuze ko iyi gahunda igamije kwita kuri serivise z’ubutaka abaturage bakeneye, ati: ‘’ Muri iki cyumweru tuzita kuri serivise z’ubutaka abaturage baba bakeneye zirimo izananiranye cyangwa se ikibazo umuturage amaranye iminsi byaba ngombwa agatahana icyangombwa cye cy’ubutaka’’.

Musabyimana Jeanne, ni umuturage wo mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore, niwe wahawe serivise z’ubutaka bwa mbere agahita abona icyangombwa cye cy’ubutaka, ati: Nari maze iminsi nshaka icyangwombwa cy’ubutaka bwacu ariko uyu munsi naje mbona serivise nziza mpita ngitahana, ndishimye cyane’’.

Icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka igamije kwegereza abaturage serivise yihuse aho mu Mirenge abakozi bashinzwe ubutaka bazajya bakira ibyangombwa by’abaturage bikaza ku rwego rw’Akarere bigahita bikorwa.

Back