Gatsibo: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 3 Ukuboza 2025, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wari ufite insnganyamatsiko igira iti: ‘’Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteza imbere imibereho myiza’’. Ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Gitoki.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki n’abaturage kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Umurerwa Betty, Umukozi wa Hope and Homes for children yavuze bazakomeza gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere gufasha abafite ubumuga kwifasha mu rwego rwo kuzamura iterambere n’imibereho myiza.

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gatsibo Bamara Dan yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yashyizeho umurongo wo gushyigikira abantu bafite ubumuga biteza imbere binyuze mu guhabwa amahirwe nk’abandi banyarwanda, ati: ‘’ Abantu bafite ubumuga twarize, twagiye mu buyobozi, dukora ibikorwa by’iterambere ndetse natwe tugatanga akazi ku bandi baturage.

Mu gihe cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, abaturage 6 bafite ubumuga batishoboye borojwe inka 6 muri gahunda ya Girinka munyarwanda, abafite ubumuga bw’ingingo bagera kuri 16b bahawe amagare arimo 11 yatanzwe n’Umufatanyabikorwa Hope and Homes for Children na 5 yatanzwe na World Vision.

Back