Gatsibo: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.
Mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga aho ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba wizihirijwe mu murenge wa Rwimbogo ku Insanganyamatsiko igiriti "Uruhare rw'abantu bafite ubumuga mu miyoborere myiza idaheza nyuma ya Covid19’’.
Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihijwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 3 Ukuboza 2021 ubwo hagaragazwaga ko mu Karere ka Gatsibo habarurwa abantu bafite ubumuga bagera ku bihumbi 5,818 bagenda begerezwa ubushobozi
Mutangana Felix, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba yavuze ko abantu bafite ubumuga bashoboye kandi biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukamana Marceline yavuze Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gushyigikira abafite ubumuga bashakirwa insimburangingo n'inyunganirangingo mu rwego rwo kubafasha kubona uburyo bwo kujya mu bikorwa byitandukanye by’iterambere.
Kuri uyu munsi, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gatsibo hatanzwe amagare 30,imbago 50 n'inka 2.
Kuri ubu mu karere ka Gatsibo harabarurwa amatsinda 30 y'abantu bafite ubumuga yose akaba yaratewe inkunga mubikorwa akora birimo ubihinzi, ubucuruzi, ubudozi ndetse n'ububoshyi bw'agaseke. Ibindi bikorwa byakorewe abafite ubumuga mu karere ka Gatsibo birimo guha inkunga y'ingoboka imiryango 447 y'abafite ubumuga, hubakwa irerero ry'icyitegererezo ridaheza ry'abana bafite ubumuga mu murenge wa Ngarama ndetse abana 24 bafite ubumuga bahabwa inkunga yo kuvuzwa.