Gatsibo: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 7 Ukwakira 2025 mu Karere ka Gatsibo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’ Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato, ni inking mu iterambere rirambye’’.
Ku rwego rw’Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama aho witabiriwe n’ibyiciro bitandukanye by’abayobozi, abaturage ndetse n’abageze mu zabukuru bishimira umunsi wabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha abaturage kwiteza imbere, ndetse bagera ku gihe cy’izabukuru ntibabe umutwaro ku miryango yabo.
Yagize ati: ‘’Leta yacu ishyira umuturage ku isonga uko yaba angana kose, yaba umwana ndetse n’umukuru, kuza aho n’ugeze mu zabukuru utishoboye Leta ifite inshingano zo kumukurikirana’’.
Abageze mu zabukuru barashimira Leta y’uRwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha abaturage kwiteza imbere zirimo: Gahunda ya VUP, Girinka munyarwanda ndetse na gahunda ya Ejoheza ifasha abaturage kwiteganyiriza mu gihe kirekire.