Gatsibo: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Ukuboza 2025, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’ Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye’’. Ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Kigo cy’ishuri cya GS Bihinga giherereye mu Murenge wa Kabarore.

Kuri uyu munsi, waranzwe n’imbyino, imivugo n’ubutumwa butandukanye bushimangira uruhare rwa mwarimu agira mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.

Gatete John, Umuyobozi wa Gabiro High School yavuze ko kuba mwarimu si akazi gusa ahubwo ni umuhamagaro, ati: ‘’ Umwarimu niwe muntu ufasha umwana kuvuga inyuguti  ya‘’A’’ ku munsi wa mbere aba ageze ku ishuri, kugeza igihe asoje amashuri agatangira kugira inshingano zitandukanye ziteza imbere Igihugu’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye uruhare rw’Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu kuzamura ireme ry’uburezi, abasaba kurangwa n’Ubufatanye, isuku ku bigo by’amashuri no gukunda akazi bakora.

Hahembwe ibigo by’amashuri byabaye indashyikirwa mu mitsindire y’ibizamini bya Leta  mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 n’ibigo  byagize uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubukakira imirima y’igikoni. 

Back