Gatsibo: Hirya no hino muri santeri z’Ubucuruzi hanogejwe isuku hakorwa ubusitani.
Hirya no hino muri santeri z’Ubucuruzi hatangiye gutunganywa ubusitani butandukanye mu rwego rwo kurimbisha imijyi na santeri z’ubucuruzi.
Iyi gahunda igamije kwagura ubukangurambaga bw’isuku n’isukura bwatangiye mu Ugushyingo 2025 bugamije gukangurira abaturage kugira umuco w’isuku ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera.
Muri uyu mwaka, ubukangurambaga bw’isuku bufite insanganyamatsiko igira iti: "Isuku ni isoko y'Ubuzima, gira uruhare mu kuyimakaza".
Ubwo yitabiraga inteko y’abaturage mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama, Senateri Donatille Mukabarisa yakanguriye abaturage kurushaho kunoza isuku bahereye ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera.
Mukamana Marceline, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abaturage kunoza isuku aho batuye, aho bakorera, muri santeri z’ubucuruzi no mu bigo bya Leta n’ibyigenga.
Ubukangurambaga bw’isuku n’isukura bumenyeshwa abaturage binyuze mu nteko z’abaturage, kuri radio, imbuga nkoranyambaga, mu nsengero no gushyira ubutumwa ku byapa bishyirwa hirya no hino muri za santeri z’ubucuruzi no ku mihanda.