Gatsibo: Hibutswe Abagore n’abana ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro habereye igikorwa cyo kwibuka  ku nshuro ya 31 Abagore n’Abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Mata 2025 cyateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere.

Mu bikorwa byabimburiye ibindi ni ugushyira indabo kumva zishyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro.

Atanga ikaze muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yagaye abagore bijanditse mu bikorwa by’ubwicanyi aho gukiza abatutsi bahigwaga bukware na Leta yari iriho icyo gihe, asaba abagore kuba ba mutima w’urugo bakora ibikorwa biteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo, yavuze ko abagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahawe izina ry’Interamwete n’abana bakitwa imiyugira bose bakaba harabo bavukije ubuzima ariko twibuka uyu munsi.

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu Madamu Ingabire Marie Chantal yasabye ba mutima w’urugo kuba imbarutso y’iterambere ry’umuryango no guha uburere bwiza abana ariwo muryango w’ejo hazaza. Ati: ‘’ Ubundi umugore ni mutima w’urugo, ntakwiye gutandukira igihango, ndagaya cyane abagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica abagore bagenzi babo n’abana kandi nabo bari ababyeyi icyo gihe’’.

Kugeza ubu, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside igera ku 20,183

Back