Gatsibo: Hemejwe ingengo y’imari ivuguruye isaga miriyari 44 Frw.

Mu Karere ka Gatsibo hemejwe ingengo y’imari ivuguruye isaga miriyari 44 z’amafaranga y’uRwanda azashorwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.

Iyi ngengo y’imari ivuguruye yemejwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yabaye ku wa Gatandutu taliki 22 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida wayo Sibomana Saidi.

Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho ijanisha rya 13.06% ku yatowe muri Kamena umwaka ushize ingana na Miriyari 39,632,410,349 z’amafaranga y’uRwanda.

Back