Gatsibo: Hegitari 80 zagenewe guhingwaho ubwatsi bw’amatungo muri iki gihembwe
Byagarutsweho kuri uyu wa 12 Werurwe 2026 mu gutangiza igihembwe cya 2026B cyo gutera ubwatsi bw’amatungo, ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo cyatangirijwe mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, ahatewe urubingo rwo mu bwoko bwa Kakamega ya mbere na Kororisi; ku buso bungana na hegitari eshatu.
Biteganijwe ko mu Karere ka Gatsibo muri iki gihembwe cy’ihinga cya B hazahingwa amoko agera kuri 6 y’ubwatsi bw’amatungo azahingwa ku buso bungana na hegitari 80, ariyo Kororisi gayana, urubingo, Burakiyareya, Desimodiyamu, Mukuna ndetse na Kariyandara.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo Uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Nsigayehe Ernest asaba aborozi kugira umuco wo guhinga ubwatsi buboneka ku bwinshi muri iki gihembwe cya B, birinda kuzabura icyo bagaburira amatungo mu gihe cy’izuba.
Ati: “Gahunda ya Leta ni uko umworozi yororera kuri 30%, naho ahagera kuri 70% hagakorerwa ubuhinzi bwunganira ubworozi, ni ukugira ngo ubwo buhinzi budufashe gutunga imiryango yacu kandi nanone bwunganire n’ubworozi dukora, iyo tuvuze kororera kuri 30% ni ukororera mu biraro inka ntizirwe zigenda ngo zitahe zarushye, kandi icyo gihe ntizatanga n’umusaruro nk’uko bikwiye, mu karere kacu ka Gatsibo muri iki gihembwe cya B usanga ubwatsi buba buboneka ku bwinshi ariko byagera mu gihembwe cya C cyangwa mu gihe cy’izuba ubwatsi bukabura, rero turasaba aborozi ko bahinga ubwatsi ku bwinshi bukaboneka ku buryo tubuhunika twirinda kuzahura n’ikibazo mu gihe cy’izuba.”
Rutagarama Apollo ni umworozi ubikora kinyamwuga atuye mu kagari ka Nyamirama mu murtenge wa Gitoki, aganira na MUHAZIYACU yatubwiye ko yatangiye guhunika ubwatsi kandi ko bimufasha kwita ku matungo ye ntahure n’ikibazo cyo kubura ibyo amatungo arya mu gihe cy’izuba.
Aragira ati: “Iyo ushaka kubona amata menshi, bisaba ko inka zibona ibyo kurya bihagije kandi nasanze bitanagoye kuko inka zirya ibigorigori, ibisagazwa bya soya, iby’ibishyimbo byose inka zirabirya, waba ufite ibindi zirya muri icyo gihe, ukabihunika zikazabirya mu gihe runaka urubingo rutari kuboneka cyagihe izuba ryacanye umukamo ntuhungabane kubera ko inka zabuze ibyo zirya, nashishikariza aborozi bagenzi banjye gukurikiza gahunda ya Leta yo kororera kuri 30% bagahinga ibyunganira ubworozi kuri 70%, kuko ni gahunda nziza kandi ifasha umworozi kubona ubwatsi ndetse n’ibyo kurya mu rugo.”
Muri rusange mu Karere ka Gatsibo ubu harabarurwa inka zisaga 76,600 ziri mu nzuri zigera kuri 668, naho amatungo magufi mu karere ka Gatsibo habarurwa ihene zisaga 88,500, intama 4,000 ndetse n’ingurube zisaga 15,800.