Gatsibo: Hatowe ingengo y’imari ya 2025/2026 ingana na Miriyari 49,930,190,575 Frw.

Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yemeje ingengo y’imari y’Akarere y’Umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 ingana na Miriyari 49,930,190,575 z’amafaranga y’uRwanda.

Iyi nama yateranye kuri iki cyumweru taliki ya 29 Kamena 2025 iyobowe na Sibomana Saidi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo.

Hashingiwe ku Itegeko ngenga nomero 002/2022.OL ryo ku wa 12/12/2022 ryerekeye imicungire y’imari n’Umutungo bya Leta cyane cyane mu ngingo yaryo ya 45, bashingiye ku itegeko nomero 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’Umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3,4,5,47 n’iya 57.

Bashingiye ku Itegeko rya Minisitiri Nomero 007/07.01 ryo ku wa 13/07/2023 ryerekeye amategeko ngengamikorere ashyirwaho n’Inama Njyanama y’Akarere, hemejwe ingengo y’imari isaga Miriyari 49 z’amafaranga y’uRwanda izakoreshwa n’Akarere mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026.

Ugereranyije ingengo y’imari yatowe y’umwaka w’ingengo y’imari y’Umwaka wa 2024/2025 na 2025/2026, hiyongereyeho ijanisha rya 12,44% ku ngengo y’imari ya 2025/2026.

Mbere y’uko ingengo y’imari ya 2025/2026, abagize inama Njyanama y’Akarere bayitanzeho ibitekerezo by’uburyo yazakoreshwa hakurikije imirongo migari yayo (Budget lines).

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Sibomana Saidi yasabye Abajyanama ko ingengo y’Imari y’Akarere ya 2025/2026 igomba kugira ibikorwa byo guhanga udushya mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abaturage.

Mutesi Esther, Intumwa ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashimiye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo ko bafashe ingamba zo kugabanya ibikorwa bimwe na bimwe bishobora kujyana ingengo y’imari y’Akarere; urugero: Inama zikorwa imbona nkubone ahubwo hakifashishwa ikoranabuhanga.

Back