Gatsibo: Hatowe abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu n’Umujyanama uzahagararira Umudugudu mu nama Njyanama y’Akagari.
Hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo uko ari 14 hatowe Komite Nyobozi y’Umudugudu n’Umujyanama uhagarariye umudugudu mu nama Njyanama y’Akagari.
Aya matora yakozwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Ukwakira 2021 aho inteko itora yari igizwe n’abantu batatu batowe muri buri sibo hiyongereyeho uwatowe ahagarariye inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’urubyiruko.
Iki gikorwa cy’amatora cyakozwe mu mutuzo mwinshi aho abaturage bari bishimiye kwitorera abayobozi b’inyangamugayo kandi bafitiwe ikizere ndetse bafite n’ubushishozi n’umwete wo kugeza iterambere ku baturage babatoye.
Kayumba Ismael utuye mu kagari ka kabuga mu murenge wa kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yavuze ko bitoreye abayobozi bazabafasha kugera ku iterambere harimo gukemura ibibazo by’abaturage,Ati’’Abo twatoye ntacyo bageraho tutabafashije nk’abaturage kandi turabizeza kuzabafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi bibanda ku mutekano no gukemura ibibazo by’abaturage birimo amakimbirane yo mu miryango’'.
Habimana Eric watorewe kuba Umukuru w’Umudugudu wa Nduba mu kagari ka kabuga mu murenge wa Kiramuruzi yavuze ko mu mihigo afite agiye gufatanyamo n’abamutoye bakubaka ishuri ry’incuke mu mudugudu kuko ariryo rifuzwa ku isonga.
Inzego z’Ubuyobozi zitandukanye zatowe ku rwego rw’Umudugudu bavuze ko bazashyira imbere iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bashishikariza abaturage kurya indyo yuzuye, isuku no gukemura ibibazo by’abaturage.
Amatora ya Komite Nyobozi y’Umudugudu n’Umujyanama rusange uzahagararira umudugudu mu nama Njyanama y’Akagari yakorewe mu midugudu 602 ifite site 156 mu tugari 69 tugize karere ka Gatsibo.