Gatsibo: Hateganyijwe umusaruro wa kawa itunganyije toni 2,800 n’ibitumbwe 14,000 biteganyijwe kuboneka.

Mu Karere ka Gatsibo hateganyijwe kuboneka umusaruro wa kawa itunganyije ugera kuri toni 2,800 n’ibitumbwe toni ibihumbi 14,000. Ni umusaruro wa kawa uzaboneka muri uyu mwaka wa 2025.

Kugeza ubu, abahinzi ba kawa bamaze kubona umusaruro wa kawa itunganyije igera kuri toni ibihumbi 2,300, ibitumbwe bigera kuri toni 11,500 ariko igikorwa cyo gusararura hirya no hino mu Karere cyiracyakomeje.

Mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo habarurwa abahinzi ba kawa bagera ku  bihumbi 22,300 bafite ibiti bya kawa bigera kuri miriyoni 13,550, muri aka Karere hari inganda zitunganya umusaruro wa Kawa 19.

COCAHU ni Uruganda rutunganya umusaruro wa kawa ruri mu Murenge wa Kageyo rutunganya toni 25 ku munsi z’umusaruro wa Kawa, kuri sizeni rwakira umusaruro wa Kawa uri hagati ya toni 600 kugeza kuri 800.

Uru ruganda rutanga akazi ku bakozi 190 ku munsi bakora bikorwa bitandukanye byo kwakira umusaruro wa Kawa ndetse no kuwutunganya.

Ntwali Yvan, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gutunganya umusaruro mu ruganda rwa COCAHU/ Kageyo avuga ko mu gihe cy’umwero wa Kawa batanga akazi ku bakozi 190 ku munsi bityo bigatuma ibikorwa by’uruganda byihuta.

Mu Karere ka Gatsibo, imirenge 8 niyo ihinga kawa kurusha iyindi irimo: Muhura, Kageyo, Remera, Nyagihanga, Gitoki, Gatsibo, Murambi na Gasange.

Back