Gatsibo: Hatashywe umuyoboro w’amazi wagejeje amazi meza ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi baturanye mu Mudugudu.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mudugudu wa Nyungwe mu Kagari k’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro n’Umudugudu w’Akabingo wo mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi bashyikirijwe amavomo 2 y’amazi mu rwego rwo kubafasha kudakora ingendo ndende bajya cyangwa bava kuvoma amazi meza.
Ni igikorwa cyakozwe n’ikigo gishinzwe kwegereza amazi abaturage cya WASAC, bikaba byarakozwe nk’umuhigo bihaye wo kwegereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amazi meza agafatirwa ku muyoboro muremure wubatswe na bo bakegerezwa amazi aho batuye. Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura Umuhumuza Gisele yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeje kwegereza amazi meza abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubaruhura gukora urugendo rirerure bajya cyangwa bava gushaka amazi meza.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo yashimiye ikigo cya WASAC ku gikorwa cyiza bakoze cyo kwegereza amazi meza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Midugudu ya Nyungwe mu Murenge wa Kiziguro n’Akabingo mu Murenge wa Kiramuruzi.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi begerejwe amazi meza ko bazayasangira n’abaturanyi babo kandi ko nta muntu ugomba kurenza amafaranga 20 FRW ku ijerekani nk’ikiguzi, ati: ‘’Mwegerejwe amazi meza, ndabasaba kuyafata neza kandi hakubahirizwa igiciro cyashyizweho’’.