Gatsibo: Hatashywe ibikorwa byubatswe na Pokisi bifite agaciro gasaga miriyoni 66 z’amafaranga y’uRwanda

Mugitodo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Ukuboza 2022, mu Karere ka Gatsibo hatashywe kumugaragaro ibikorwa byubatswe kubufatanya na Polisi mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Ibi bikorwa byatashywe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gtsibo Gasana Richad arikumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu karere SSP Aphrodis Gashumba barikumwe n’izindi nzego z’uzubuyobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere.

Ibikorwa bitandukanye byubatswe na Polisi y’Igihugu mu Karere ka Gatsibo birimo irerero,ubwogero bw’inka,amazu abiri n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba igera kuri 281 yahawe abaturage batishoboye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo bifite agaciro ka miriyoni  66,097,523 z’amafaranga y’uRwanda.

Ntamakemwa Vestine utuye mu kagari ka Karambi mu murenge wa Ngarama wubakiwe inzu kubufatanye na Polisi y’uRwanda yavuze ko atagiraga aho aba,yahoraga acumbika mu mazu y’abaturage ariko ubu yabonye iwe bwite.

Ati ‘’ Ndashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwanyubakiye inzu y’amasaziro,ngahabwa n’inka ngiye gutangira kunywa amata ndumva meze neza’’

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo SSP Aphrodis Gashumba yavuze Polisi y’uRwanda isanzwe ifatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimye uruhare rwa Polisi mu iterambere ry’abaturage,ati ’’Ishingano ya mbere ya Polisi ni ugucungira abaturage n’ibyabo umutekano,none yongeyeho ibikorwa by’iterambere’’.

Back