Gatsibo: Hatangiye umwiherero w’iminsi w’Abayobozi b’ibigo by’amashuri uzamara iminsi 2.

Abayobozi bw’Akarere buri kumwe n’abafatanyabikorwa mu burezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri batangiye umwiherero w’iminsi 2 ugamije kurebera hamwe ibibazo bikibangamiye imikorere n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri no kubishakira ibisubizo ufite insanganyamatsiko igira iti ‘’Imiyoborere myiza, ishingiro ry’Uburezi bufite ireme’’.

Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi yasabye abayopbozi b’ibigo by’amashuri n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu burezi gukora ibishoboka byose mu kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo bayobora no gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.

Mu rwego kurushaho kumenya amategeko agenga umwuga w’uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri bagera kuri 201 bahawe ikiganiro kuri sitati yihariye igenga abakozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, basabwa kwirinda amasokosa yo mu kazi banakangurirwa kuba intangarugero ku bo bayobora.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kurangwa n’imyitwarire iboneye kandi ifite intego yo kuzamura ibipimo by’ireme ry’uburezi no kubanisha neza abo bayobora kuko aribwo bazagera ku musaruro ukwiye.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibigo by’amashuri 201 birimo: Ibya Leta 87, ibifatanya na Leta ku masezerano 61 n’ibyigenga bigera kuri 53.

Back