Gatsibo: Hatangiye Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere rizamara iminsi 3.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 10 Kamena 2025, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore hatangiye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere/ JADF rizamara iminsi itatu ribera mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari Karenge mu Murenge wa Kabarore.
Iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Ubufatanye mu rugendo rwo kwigira, twikura mu bukene’’.
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere bagera kuri 70 bakorera mu nkingi 3 zirimo: Ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.
Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere rigamije kugaragaza ibyo abafatanyabikorwa bagezeho kubufatanye n’Akarere ka Gatsibo hagamijwe gushyira umuturage ku isonga.
Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere Bakundukize Jacques avuga ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyagezweho ku bufatanye n’inzego z’itandukanye hagamijwe guteza imbere umuturage.