Gatsibo: Hatangiye gukorwa amaterasi mu rwego rwo gukumira isuri.
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gatsibo hatangiye gukorwa amaterasi y’indinganire ndetse n’ayikora mu rwego rwo gukumira isuri ishobora kwangiza ubutaka bw’abaturage.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, biteganyijwe ko mu Karere ka Gatsibo hazakorwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 35 na 30 z’amaterasi y’ikora yose arimo gukorwa mu Murenge wa Gatsibo.
Kugeza ubu, hamaze gukorwa hegitari 5 z’indinganire zatangiye kuba igisubizo ku gukemura ikibazo cy’isuri ishobora gutwara ubutaka bw’abaturage.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024/2025, mu Murenge wa Kageyo hakozwe amaterasi kuri hegitari 47. Izi zabaye igisubizo ku gufata neza ubutaka mu rwego rwo kwirinda isuri.