Gatsibo: Hatangiye gahunda Nzamurabushobozi yo mu biruhuko igenewe abanyeshuri batatsinze ku kigero gikwiye.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Nyakanga 2025, mu Karere ka Gatsibo kimwe n’ahandi mu Gihugu hatangiye gahunda Nzamurabushobozi yo mu biruhuko igenewe abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere(P1-P3) n’icya Kabiri(P4-P5) by’amashuri abanza batatsinze ku kigero gikwiye.

Iyi gahunda izakorwa kuva taliki ya 21 Nyakanga kugeza 26 Kanama 2025, ikorerwa mu bigo by’amashuri bya Leta ndetse n’ibifashwa na Leta kubw’amasezerano.

Biteganyijwe ko gahunda Nzamurabushobozi izafasha abanyeshuri batatsinze neza amasomo asoza umwaka w’amashuri wa 2025, Leta ikaba yaratanze amahirwe yo kongerera ubushobozi abo banyeshuri bakongera bagakora ibizamini.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze rwasabye abafatanyabikorwa barwo ku nzego zose gushishikariza abana kwitabira gahunda ya Nzamurabushobozi yo mu biruhuko no gusaba ababyeyi korohereza abana kwitabira iyi gahunda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yasabye abayobozi b’ibigo gukomeza gukangurira ababyeyi kohereza abana bireba muri gahunda ya Nzamurabushobozi.

Back