Gatsibo: Hatangijwe umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 8 Nzeri 2025, hirya no hino mu Karere ka Gatsibo hatangiye umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Ubwo yasuraga ibigo bitandukanye byo mu Murenge wa Kabarore birimo: TTC Kabarore, GS Nyarubuye na Gabiro High school, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard arikumwe n’izindi nzego, yasabye abana kuziga neza bagashyira imbaraga ku masomo bazahabwa n’abarezi.
Mu Karere ka Gatsibo baharurwa ibigo by’amahuri bigera kuri 202; harimo aya leta 86, afatanya na Leta kubw’amasezerano ni 62 n’ayigenga 54.
Ubwo yatangizaga umwaka w’amashuri wa 2025/2026, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze amashuri yiteguye kwigisha abana ariko bidahagije hakwiye uruhare rw’ababyeyi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana babo. Minisitiri w’uburezi yasabye ababyeyi kujya begera ubuyobozi bw’ishuri mu rwego rwo gukurikirana imyigire y’abana babo.
Biteganyijwe ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 kizamara ibyumweru 15 kikazasoza taliki ya 19 Ukuboza 2025.