Gatsibo: Hatangijwe umushinga uzafasha abahinzi kongera umusaruro w’ibihingwa.
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe umushinga witwa ‘’Twiyubakire Engage’’ ugamije kongera umusaruro uturuka mu buhinzi binyuze mu kunoza imiyoborere y’ibyanya bigega by’ibiryo(FOBASI).
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (CCOAIB) mu gihe cy’amezi atandatu uhereye uyu munsi taliki ya 28 Ugushyingo 2025 ukazatwara ingengo y’imari isaga miriyoni 60 z’amafaranga y’uRwanda.
Ubwo yatangizaga uyu mushinga, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abazashyira mu bikorwa uyu mushinga kwegera abahinzi kugirango mu mpera z’uyu mushinga, ibyanya bigega by’ibiryo bizabe byiyongereye.
Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibyanga bigega by’ibiryo(FOBASI) bigera kuri 403 bihingwamo ibihingwa byatoranyijwe birimo: Ibigori, ibishyimbo, umuceri, soya n’imyumbati hirya no hino mu Karere.
Iyi nama yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Umuyobozi wa RAB mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ifite ibyanya bigega by’Ibiryo ndetse uyu mushinga ukazakorera mu mirenge itandatu irimo: Kabarore, Kiziguro, Rwimbogo, Gitoki, Ngarama na Remera.