Gatsibo: Hatangijwe ukwezi k’ubukangurambaga mu kwandika ibimina mu ikoranabuhanga.
Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ukwezi k’Ubukangurambaga mu kwandika ibimina mu ikoranabuhanga kwatangiye kuva taliki 7-31 Ukwakira 2025.
Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kwandikisha ibimina byabo mu ikoranabuhanga kugirango ibyo bakora bibe byemewe n’amategeko.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwandika ibimina mu buryo bwemewe n’amategeko gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Nizigamira mu kibima gitekanye kuko kizwi mu mategeko’’.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 7 Ukwakira 2025, ubwo ubu bukangurambaga bwo kwndika ibimina mu ikoranabuhanga mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakanguriye abaturage bibumbiye mu bimina byo kubitsa no kugurizanya kwandikisha ibimina babarizwamo kuko aribwo amafaranga yabo aba afite umutekano.
Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibimina bigera ku bihumbi 3,058 bifite abanyamuryango ibihumbi 68,133.