Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana buzamara iminsi 7.

Ababyeyi batandukanye bo mu Karere ka Gatsibo barahamya ko bagenzi babo barangara ntibakurikirane uburere bw’abana babo ndetse ntibahe ibikenerwa by’ibanze abana bifuza birimo amashuri,indyo yuzuye,imyambaro n’ibindi byafasha umwana gukura neza.

Ibi byatangajwe n’ababyeyi bo mu kagari ka Nyarubungo mu murenge wa Ngarama kuri uyu wa Kabiri taliki ya 7 Ukuboza 2021 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana buzamara iminsi irindwi kuva taliki ya 7-14 Ukuboza 2021 mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti’’ Turengere umwana, Turengere ejo hazaza’’ .

Museminali Valens utuye mu mudugudu wa rwiri mu kagari ka Nyarubungo mu murenge wa Ngarama ahamya ko hakiri ababyeyi bacye batita ku bana babo batazi ko umwana ari uwa agaciro ntibabahe uburere bukwiriye umwana w’uRwanda utegerejweho ibyiza byinshi ejo hazaza.

Mukamparirwa Marie Claudine wo mu kagari ka Ngarama mu murenge wa Ngarama yavuze ko bamwe mu babyeyi bataye inshingano zabo kandi guta inshingano haraho bikomoka kuko urubyiruko rujya gushing urugo ntibategurwa kugirango bazavemo ababyeyi beza.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo bahamya ko bagiye guhagurikira rimwe bagamije kurinda no kurengera umwana ihohoterwa iryari ryo ryose bagamije kugira umwana mwiza uzavamo umubyeyi mwiza n’umwene gihugu ufitiye igihugu amamaro.

Atangiza ubu bukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana ku rwego rw’Akarere, Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko mu rwego rwo kurinda no kurengera umwana hagomba kubaho ibyibanze umwana agomba kubona mu muryango we harimo kumurinda ihohoterwa, imirimo ivunanye, guhabwa ifunguro rikwiriye no kugira uburenganzira bwo kwiga.

Back