Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana buzamara amezi 3.
Mu gihe abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko bisoza umwaka (igihembwe cya 3 cy’amashuri) 2025, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’ Umuryango mwiza, ishingiro ryo kurengera umwana’’.
Ubu bukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana bwatangiye mu kwezi kwa Kamena kugeza muri Kanama 2025, buzakorerwa hirya no hino mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.
Mu gukora ubu bukangurambaga mu gihe cy’amezi 3 y’ibiruhuko by’abanyeshuri, hazibandwa ku bikorwa bitandukanye bihuza urubyiruko birimo: Imikino ihuza urubyiruko irimo umupira w’amaguru n’indi ishobora gufasha urubyiruko.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ubu bukangurambaga buzamara amezi 3 buzafasha urubyiruko rw’abanyeshuri ndetse n’urundi rutiga kubabuza kutajya hirya no hino mu buryo budakwiye; ati: ‘’Ubu bukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana buzashingira ku muryango aho imiryango itandukanye isabwa kugira inshingano zo kurera abana babo’’.