Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina ni umwanya mwiza wo kongera gukangurira abaturage kwirinda ikintu icyaricyo cyose cyatuma umuntu ahohoterwa kubera imbaraga nkeye afite zishingiye ku miterere karemano.

Ni muri urwo rwego, mu Karere ka Gatsibo kimwe n’ahandi mu Gihugu hatangiye ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Twubake umuryango uzira ihohotera’’ bwatangiye kuva taliki ya 25 Ugushingo kugeza taliki ya 10 Ukuboza 2025.

Kubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere ka Gatsibo, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura aho abaturage bakanguriwe kwirinda iri hohotera kuko risubiza inyuma iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Imwe mu miyoboro Akarere ka Gatsibo kahisemo kunyuzamo ubu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina ni: Inteko z’abaturage, radio, imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gutanga ubutumwa butandukanye busaba abaturage gukumira no kurwanya iri hohotera.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo: Ubuyobozi bwite bwa Leta, Intumwa za rubanda, abagize inzego z’Umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye bafite mu nshingano kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’abaturage.

Back