Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga budasanzwe bw’isuku n’isukura buzamara ukwezi

Mu karere ka Gatsibo habereye inama yaguye yaguje inzego z’Ubuyobozi zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Akaere, inzego z’Umutekano, ba Perezida b’Inama Njyanama z’imirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’utugari.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’Inzego z’Umutekano. Iyi nama yatangirijwemo ubukangurambaga budasanzwe bw’isuku n’isukura buzamara ukwezi.

Umuyobozi w’Akarere yasabye inzego zitandukanye kwita ku isuku n’isukura uhereye aho bakorera, batuye, ku mubiri no kumyambarire. Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama, bavuze ko bagiye gukangurira abaturage kunoza isuku aho batuye, mubyo bakora ndetse no ku mubiri

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ubu bukangurambaga budasanzwe ku isuku n’isukura bufite umwihariko wo kureba ku isuku ahantu hose mu rwego rwo kugira akarere gafite isuku

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Umuyobozi utazubahiriza amabwiriza yo kubungabunga isuku n’isukura aho akorera azabihanirwa, ati’’ Isuku ni igihango dufitanye n’Igihugu cyacu kandi ahari isuku uburwayi buriyongera’’.

Hirya no hino muri za santeri z’ubucuruzi, ku mihanda, ibigo bya leta n’ibyigenga n’ahantu  hahurira abantu benshi cyane cyane ahategerwa imodoka hagiye gushyirwa ibimoteri mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura

Uyu munsi kandi hamuritswe agatabo k’imiyoborere (Eatern Province Governance handbook) gakubiyemo ingamba zigamije kwihutisha gahunda za leta mu Ntara y’Iburasirazuba.

Back