Gatsibo: Hatangijwe itorero ry’iminsi 4 ribanziriza urugerero rw’inkomezabigwi 13.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 13 Mutarama 2026, hirya no hino mu Karere hatangijwe itorero ribanziriza urugerero rw'Inkomezabigwi 13 rizamara iminsi 4; ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duhamye umuco w’ubutore twimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.”, ku rwego rw'Akarere ryatangirijwe mu Murenge wa Muhura
Iri torero rizamara iminsi ine kuva taliki ya 13-16 Mutarama 2026 ryitabiriwe n’Urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ubwo hatangizwaga itorero ribanziriza urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yakanguriye urubyiruko kuzitabira iki gikorwa ku gihe no kuba igisubizo cy'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Biteganyijwe ko, uru rubyiruko rwitabiriye itorero ribanziriza urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 13, bazahabwa ibiganiro bigamije kubaka Igihugu birimo icy’ubumwe n’ubudaheranwa n’ibyo gukunda Igihugu.