Gatsibo: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ifumbire ya DAP mu mirima y’ibigori.

Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igikorwa cyo gutera ifumbire ya DAP mu mirima y’ibigori mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro, ku rwego rw'Akarere iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Gitoki muri Koperative KOAIRU GANZA ihinga ibigori kuri hegitari 182.

Akarere ka Gatsibo kakiriye Toni 168.9 z'ifumbire ya DAP izaterwa ku buso bwa hegitari 3,378 kuri 403 zatoranyijwe(FOBASI) hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo zifite ubutaka buhuje.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ari kumwe n'inzego z'Umutekano n'Abaturage.

Ku munsi wa mbere w’itangizwa ry’igikorwa cyo gutera ifumbire ya DAP mu bigori, uyu munsi taliki ya 6 Ugushyingo mu Mirenge ya Kabarore, Gitoki na Rwimbogo kuri site 6 hatewe ibiro by’ifumbire ya DAP ibihumbi 26,600 byatewe kuri hegitari 529.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yabwiye abaturage ko ifumbure ya DAP yatanzwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu ikaba yunganiwe 100% kugirango ifashe abahinzi b’ibigori kuzamura umusaruro.

Back