Gatsibo: Hatangijwe igihembwe cyo gutera amashyamba.
Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igihembwe cyo gutera amashyamba cyatangirijwe mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2025, ku rwego rw’Akarere wabereye mu Kagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugarama.
Iki gikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo/MIFOTRA Amb. Christine Nkulikiyinka akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo yashimiye abaturage bitabiriye umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2025, abasaba kwita ku biti byatewe mu rwego rwo gukumira kwangirika kwabyo.
Mu Karere hose, ku munsi w’Umuganda rusange hatewe ibiti ku misozi ihanamye, ku mihanda no mu mirima y’abaturage bingana n’ibihumbi 200,600.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2025/2026, mu Karere ka Gatsibo hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka bizaterwa kuri hegitari 1,600, ku butaka budahuje hazaterwa ibiti bingana na miriyoni 1.5, haterwe ibiti by’ishyamba kuri hegitari 550, ibiti bizaterwa ku mihanga bizajya ku birometero 50 n’ibiti by’imbuto bingana n’ibihgumbi 22,500.