Gatsibo: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya B 2025.
Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2025 B, ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Kagari ka Nyabwicwamba mu Murenge wa Gatsibo kuri site ya Nyabicwamba ifite ubuso bwa hegitari 29.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Werurwe 2025, aho hatewe igihigwa cya soya ndetse abahinzi bakazakomeza gutera ku butaka buhuje bwa hegitari 29 buri mu gishanga.
Mu gihembwe cy’ihingwa cya B, abahinzi b’Akarere ka Gatsibo bazibanda ku bihingwa bitandukanye birimo: Ibigori kuri hegitari 993, ibishimbo kuri hegitari 11,722, soya kuri hegitari 470, imyumbati izahingwa kuri hegitari 228 n’umuceri kuri hegitari 1,311.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye abaturage kwihutira gusoza gutera imbuto zera vuba zihanganira izuba zirimo ibishyimbo bigufi na soya.
Abaturage barasabwa kwitabira ibikorwa cyo kuhira mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.