Gatsibo: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2026A
Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2026A cyatangirijwe mu Kagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo kuri hegitari zisaga 25 ziri mu cyanya cy’ubuhinzi zateweho imbuto y’ibigori.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Ukwakira 2025, ku rwego rw’Akarere gitangirizwa mu Kagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo: Ubuyobozi bw’Akarere, Intumwa za RAB, inzego z’umutekano n’abahinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakanguriye abahinzi gutegura ubutaka bwose bugomba guhingwaho, bagatera imbuto ku gihe ndetse bagakoresha ifumbire mu rwego rwo kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi.
Biteganyijwe ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 A, mu Karere ka Gatsibo hazahingwa ibihingwa by’ingenzi birimo: Ibigori bizahingwa ku buso bwa hegitari 16,126, ibishyimbo bizahingwa kuri hegitari 4,768, imyumbati izahingwa kuri hegitari 720 ndetse n’Umuceri kuri hegitari 1311.