Gatsibo: Hatangijwe igihembwe cy'ihinga cya 2022A.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana arikumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera akaba n'Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana n'inzindi nzego bifatanyije n'abaturage b’Akarere ka Gatsibo gutangiza igihembwe cy'ihinga cya 2022A.
Iki gikorwa cyabereye mu murenga wa Rugarama mu gishanga cya Cyampirita gifite ubuso bwa hegitari 50 gihingwamo na koperative Copcuma ihinga ibigori na Soya ifite abanyamuryango 252 barimo abagore 90 n’abagabo 162.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yavuze ko Intara y'Iburasirazuba ari ikigega cy'Igihugu binyuze mu buhunzi n'Ubworozi bityo asaba abahinzi gukora kinyamwunga bagamije kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi ndetse bagasagurira n’isoko.
Dr Gerardine Mukeshimana, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yasabye abahinzi guhinga kijyambere bagamije kubona umusaruro mwiza ndetse ukagira n'igiciro cyiza ku isoko kubera ubuziranenge bwawo.
Koperative Copcuma ihinga ibigori na Soya mu gishanga cya Cyampirita mu murenge wa Rugarama ifite abanyamuryango 252 barimo abagore 90 n'abagabo 162.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2022A,mu karere ka Gatsibo biteganyijwe ko hazahingwa ibigori ku buso bwa hegitari ibihumbi 15,907 hakazaboneka umusaruro ungana na toni 4.8 kuri hegitari.