Gatsibo: Hatangijwe icyumweru cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa kizasozwa taliki ya 6 Mata 2025.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Werurwe 2025, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Dusigasire Ubumwe n’Ubudaheranwa’’ kizasozwa taliki ya 6 Mata 2025. 

Iki cyumweru cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa cyatangirijwe mu nama y’Umutekano itaguye y’Akarere yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere arikumwe n’inzego z’Umutekano zirimo ingabo na Polisi.

Mu Kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, cyagaragaje ko ishusho ku bikomere bishingiye ku mateka yagaragaje ko 26.9% by’abanyarwanda batarakira ibikomere bishingiye ku mateka (Reconciliation Barometer 2020).

Iyi nama yitabiriwe n’abagize inama y’Umutekano itaguye y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’Imirenge, Komite ya Ibuka ku rwego rw’Akarere , Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Inzego z’Umutekano ku Mirenge.

Mu kiganiro cyatanzwe, hagaragajwe inzitizi zikigaragara mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda zirimo: Ikwirakwizwa n’imvugo z’urwango, ibikomere bikomeza kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko, gutinya no kudashaka gusubira aho bari batuye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi n’izindi.

Zimwe mu ngamba zagaragarijwe abitabiriye iyi nama zirimo: Gukomeza ibiganiro n’amasomo byigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, gushyira imbaraga mu biganiro by’amateka, kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza ingamba zo kurwanya ubukene no kwigira kw’Abanyarwanda.

Mu bushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018, bwagaragaje ko urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14-18 rufite ihungabana ku kigero cya 10%.

Back