Gatsibo: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ryabyo.
Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ryabo gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima: Dukomeze kubyirinda no kuvuza ababaswe nabyo’’.
Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye n’Ikigo cya RBC, polisi ndetse n’Akarere hagamijwe gukangurira ibyiciro bitandukanye by’Abaturage birimo urubyiruko ndetse n’abakuze kurwanya ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ryabyo..
Ku ikubitiro, ubu bukangurambaga bwakorewe mu Kigo cya TTC Kabarore giherereye mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore. Ikigo cya TTC Kabarore gifite abanyeshuri 617 barimo abakobwa 348 n’abahungu 269.
Muri ubu bukangurambaga, umwe mu bigeze kubatwa n’ibiyobyabwenge yasangiye ubuhamya bwe abanyeshuri ba TTC Kabarore avuga ko byamugizeho ingaruka kandi aturuka mu muryango wishoboye, abasaba kubyirinda ndetse no gutanga amakuru mu buyobozi bw’aho babibonye.