Gatsibo: Hatangijwe gahunda y’intore mu biruhuko izasozwa muri Kanama 2022.
Uyu munsi taliki ya 9 Kanama 2022,mu Karere ka Gatsibo hatangijwe gahunda y'intore mu biruhuko 2022 ifite insanganyamatsiko igira iti "Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye" aho ku rwego rw'Akarere iyi gahunda yabereye mu Kagari ka Kigasha mu murenge wa Ngarama.
Iyi gahunda y'intore mu biruhuko yatangijwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu/MINUBUMWE arikumwe n'uhagarariye urwego rw'Intara Byukusenge Madeleine n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye ababyeyi kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye ahubwo bakabatoza ikinyabupfura n’umuco w’ubwitange kuko aribo Rwanda rw’ejo hazaza, ati ’’Usanga bamwe mu babyeyi bakoresha abana imirimo idakwiriye irimo kwamurura inyoni mu mirima y’umuceri no gukoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro’’.
Urubyiruko ruri mu biruhuko rwasabwe kugira ingengabihe cyo gusubira mu byo byize, gukora ibikorwa by’ubutange bizakorwa muri gahunda y’intore mu biruhuko no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Kuri uyu munsi kandi hakinywe umupira w'amaguru wahuje urubyiruko rw'utugari twa Kigasha na Ngarama two mu murenge wa Ngarama bahembwa ibikombe n'imipira yo gukina mu rwego rwo kubashimira.