Gatsibo: Hatangijwe gahunda y’Intore mu biruhuko izamara ukwezi.

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Nyakanga 2025 hatangirijwe gahunda y’Intore mu biruhuko izamara ukwezi.

Biteganyijwe ko gahunda y’Intore mu biruhuko izitabirwa n’urubyiruko rugera ku bibhumbi 52,450 batorezwe kuri sites 65 zirimo 14 z’icyitegererezo ku rwego rw’Umurenge zizatorezwaho urubyiruko 12,491.

Gahunda y’Intore mu biruhuko izitabirwa n’abana ndetse n’urubyiruko bari mu byiciro 3 hakurikijwe imyaka; icyiciro cya mbere kirimo kuva ku myaka 10-13 y’amavuko, icyiciro cya Kabiri gifite kuva ku myaka 14-16 ndetse no kuva ku myaka 17-24 mu cyiciro cya Gatatu.

Gahunda y’Intore mu biruhuko ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’ Ubuzima bwiza, agaciro kanjye’’ kikazajya gikorwa 3 mu cyumweru; kuwa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu.

Ubwo yatangizaga gahunda y’Intore mu biruhuko ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yassabye abana n’urubyiruko kuzitabira iyi gahunda kuko ari ingirakamaro, ati: Ndasaba ababyeyi kuzorohereza abana kwitabira gahunda yateguwe n’Igihugu y’Intore mu biruhuko, izajya ikorwa inshuro 3 mu cyumweru’’.

Back