Gatsibo: Hasojwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Ukuboza 2025, mu Karere ka Gatsibo kimwe n’ahandi mu Turere tugize u Rwanda hasojwe ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Twubake umuryango uzira ihohotera’’.
Ubu bukangurambaga bwari bumaze iminsi 16 bukorerwa hirya no hino mu bigo bya Leta n’ibigenga birimo: Ibitaro bya Leta n’ibyigenga, ibigo by’amashuri, mu bigo by’urubyiruko no mu nteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri wa buri cyumweru.
Ubwo hasozwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, mu Murenge wa Gatsibo kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Akarere Gasana Richard yavuze ko nubwo iminsi 16 yari yaragenewe ubu bukangurambaga isoje, twebwe buzakomeza kuko biri mu nshingano zacu za buri munsi.
Mu gusoza ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere sezezeranyije imiryango 9 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, basabwa kwirinda amakimbirane yo mu muryango ahubwo bagaharanira ibikorwa biteza imbere umuryango.