Gatsibo: Hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ryari rimaze iminsi itatu
Kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Gatsibo hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere/ JADF ryatangiye kuva taliki ya 10-12 Kamena 2025 ryari rifite insanganyamatsiko igira iti:’’ Ubufatanye mu rugendo rwo kwigira, twikura mu bukene’’.
Kuri iyi nshuro, abafatanyabikorwa bagera kuri 72 nibo bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ryaberaga mu Mudugudu wa Nyarubuye, mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore ryasojwe uyu munsi taliki ya 12 Kamena 2025.
Perzida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo Bakundukize Jacque yavuze ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ari umwanya mwiza wo kugaragariza abaturage ibibakorerwa ndetse bamwe bikababera umwanya wo gucuruza ibyo bakora. Ygaragaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, abafatanyabikorwa bunganiye ingengo y’imari y’Akarere asaga miriyari umunani z’amafaranga y’uRwanda.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubigisa ubwo yasozaga iri murikabikorwa yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo uruhare bagira mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage; abasezeranya ubufatanye n’imikoranire myiza igamije gushyira umuturage ku isonga.
Muri iyi gahunda yo gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere hashimiwe imidugudu 5 yamaze kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.