Gatsibo: Hasojwe icyumweru cy’Uburezi Gatulika 2025
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Gicurasi 2025, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Muhura hasorejwe icyumweru cy’Uburezi Gatulika 2025 cyaranzwe no guhamya ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya Gatulika mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’Uburezi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Richard, abayobozi ba Kiliziya zishamikiye kuri Diyosezi ya Byumba, ababyeyi barerera mu mashuri atandukanye ya Kiliziya Gatulika, inzego z’ibanze n’inzego z’Umutekano.
Iki gikorwa cyaranzwe n’imivugo n’imbyino zagarukaga ku burezi bufite ireme bukomoka ku miyoborere myiza y’uRwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Pudence Rubingisa muri ibi birori, yashimiye uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu burezi barimo na Kiliziya Gatulika.
Yasabye abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko by’umwaka ko bagomba kuzitwara neza, bakarangwa n’ingeso nziza zihesha umubyeyi n’Igihugu ishema. Bakanguriwe kandi kwirinda ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu z’imburagihe.
Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana yashimiye Ubuyobozi bwite bwa Leta ku bufatanye n’imikoranire myiza bagirana na Kiliziya Gatulika bagamije kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no gushyira umuturage ku isonga.
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibigo by’amashuri 33 bya Kiliziya Gatulika bifatanya na Leta kubw’amasezerano ndetse n’ibigo 4 byigenga.