Gatsibo: Hasojwe ibiganiro nyunguranabitekerezo byigaga uburyo bwo gusigasira no kurinda ibyagezweho.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025 mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Muhura hasojwe ibiganiro nyunguranabitekerezo byigaga uburyo bwo gusigasira no kurinda ibyagezweho mu bikorwa byo kurinda no kurengera umwana.

Uyu mmufatanyabikorwa/ YWCA (‘’Young Women Christian Association’’) ashyira mu bikorwa uyu mushinga ku bufatanye na Plan international Rwanda ku nkunga y’Ikigega SIDA (Swedish International development Agency); bashyira mu bikorwa umushinga wo kubungabunga uburenganzira bw’Umwana no kwigisha ubuzima bw’ imyororokere mu Rwanda; hasojwe ibiganiro nyunguranabitekerezo byiga uburyo bwo gusigasira no kurinda ibyagezweho.

Iki gikorwa cyari kimaze icyumweru gikorerwa hirya no hino mu Mirenge 4 y’Akarere ka Gatsibo uyu mushinga ukoreramo kuva kuwa 18- 21 Kanama 2025 ku ma site atandukanye arimo:  Ngarama, Kabarore, Kiramuruzi na Muhura.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abantu 193 baturuka mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo mu byiciro bitandukanye birimo: Inzego z’ibanze, abahagarariye amadini n’amatorero, Abajyanama b’ubuzima, Inshuti z’umuryango, abahagarariye ibigo by’amashuri, ababyeyi na abakurikirana amatsinda y’abana.

Back