Gatsibo: Hasojwe amahugurwa y’Urubyiruko rw’abakobwa bagera kuri 30 bahugurwaga kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Kanama 2025, kubufatanye n’Umufatanyabikorwa ‘’Citizen Voice and Action’’, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore hasojwe amahugurwa y’iminsi 2 yari ahuje urubyiruko rw’abakobwa rugera kuri 30 rwaturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu agamije kubaha ubumenyi bunyuze mu mahugurwa no kubatoza kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Umushinga wa Citizen Voice and Action’’ ni Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo kongerera urubyiruko ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere no kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye urubyiruko rw’abakobwa kwirinda ibibashuka bigamije kwica hazaza habo, ati: Muri ababyeyi b’ejo hazaza ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, mugomba kubiharanira’’.

Uru rubyiruko rw’abakobwa ruri mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe kubufatanye n’Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo kongerera urubyiruko ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere no kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo(CVA) bari hagati y’imyaka 16-24 y’amavuko biga mu mashuri yishumbuye ndetse na Kaminuza.

Keza Brendah, ni umwe mu bahawe aya mahugurwa yavuze ko bungukiyemo byinshi birimo kumenya kuvuga mu ruhame, kwitoza kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza; ati: Amahugurwa twahawe mu gihe cy’iminsi 2 ni mpamba yacu kandi twungukiyemo byinshi birimo no kwirinda ibishuko bishobora kuduta mu mutego wo kwangiza ubuzima bwacu bw’ejo hazaza’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GMO Cyizanye Allen yakanguriye aba bakobwa kuba imbarutso y’iterambere ry’Igihugu birinda ibibashuka ndetse bakitegura kuzavamo ababyeyi beza bazarerera u Rwanda.

Back