Gatsibo: Harimo kubakwa iduka ry’umuhinzi mu rwego rwo kwegereza abanyamuryango serivise.
Koperative y’abahinbzi b’umuceri ya Coproriz ntende irimo kubaka iduka ry’umuhinzi mu rwego rwo kubegereza serivise zitandukanye abanyamuryango yabo; iri duka rizaba ririmo ibikoresho byose bikenerwa n’abanyamuryango ba koperative.
Coproriz Ntende ni koperative y’abahinzi b’umuceri n’ibigori bahinga mu gishanga cyatunganyijwe cya hegitari 900. Hegitari 600 zihingwaho umuceri naho hegitari 300 zigahingwaho ibigori ahantu hatagera amazi neza.
Iyi koperative ifite ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo ubworozi bw’inkoko na hoteli ya Ntende ifite inyenyeri 2 ifite ibyumba byakira abayigana bigera kuri 27, biteganyijwe ko ibikorwa byo kwagura nibirangira izaba ubushobozi bwo kwakira abantu 47 ku ijoro.
Koperative y’abahinzi ya Coproriz Ntende ifite abanyamuryango 3,762 barimo abagore 1,382 n’abagabo 2,380.
Sinzamuhara Jean de Dieu, Umuyobozi mukuru wa Koperative ya Coproriz Ntende yavuze ko iduka ry’umuhinzi barimo kubaka rizaba ririmo ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa n’abanyamuryango ba Koperative kandi bikazaba biri ku giciro cy’ikiranguzo ku isoko.