Gatsibo: Hakozwe urugendo n’ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Mata 2025, mu Murenge wa Kiziguro ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro hatangirijwe urugendo n’ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abitabiriye iki gikorwa bakoze urugendo rureshya na kilometero imwe ruturutse ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruzengurutse unyuze mu byapa, ku bitaro bya Kiziguro, ku ishuri ryisumbuye rya Kiziguro, kuri kiliziya rukaba rwasoreje kuri GS Kiziguro ahasanzwe habera igikorwa cyo kwibuka buri mwaka.
Igikorwa cy’urugendo n’ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo: Abagize Inama Njyanama y’Akarere, abaturage biganjemo urubyiruko n’inzego z’Umutekano.
Nyuma y’urugendo rwakozwe, habaye ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hategurwa igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bakajugunywa hirya no hino.
Mu kiganiro cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Sibomana Saidi, cyagarutse ku mateka n’imiyoborere mibi yaranze abayobozi b’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho bamwe mu baturage batotezwaga abandi bagatoneshwa kugeza igihe abari abayobozi b’Igihugu bacura umugambi wa Jenoside ugamije kurimbura Abatutsi.
Ati: ‘’ Turashimira imiyoborere myiza dufite ubu nk’Abanyarwanda kuko twese twabaye umwe kandi dusenyera umugozi umwe tugamije kubaka igihugu cyacu’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko imiyoborere mibi yaranze u Rwanda n’abayobozi barwo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yaranzwe n’ivangura rishingiye ku turere ariko ubu, imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.
Igikorwa cy’urugendo n’ijoro ryo kwibuka ku nshuro cya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyaranzwe n’ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, gucana urumuri rw’icyizere, indirimbo zihumuriza n’ubutumwa bukuru.