Gatsibo: Hakozwe Umwiherero w’Abakuru b’Imidugudu biyemeza kurushaho kwegera abaturage.
Abakuru b’Imidugudu abagera kuri 602 bo mu Karere ka Gatsibo bahuriye mu mwiherero w’umunsi umwe wari ugamije kwisuzuma no kongera gutera intabwe mu miyoborere igamije gukomeza gushyira umuturage ku isonga.
Uyu mwiherero wabaye taliki ya 4 Ukuboza 2025 wari ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’ Duharanire kugira Umudugudu utarangwamo icyaha’’.
Ubwo yatangizaga uyu mwiherero w’Abakuru b’Imidugudu, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye aba bayobozi ku muhate mwiza bafite wo kuyobora abaturage, abasaba kurwanya ruswa n’akarengane mu baturage bayobora.
Umudugudu utarangwamo icyaha urangwa no kuba utekanye, wunze ubumwe, uzira imirire mibi n’igwingira, ukemura ibibazo bibangamiye abaturage, utarangwamo amakimbirane n’ihohotera, abana bose bajya ku ishuri n’ibindi.
Bizimana Didier, Umukuru w’Umudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki avuga ko kuva mu mwaka wa 2016(Imyaka 9 ishize) nta cyaha kiragaragara mu Mudugudu ayobora, avuga koi bi byatewe n’Ubufatanye bwa Komite y’Umudugudu no guha abaturage icyerekezo cyiza.