Gatsibo: Hakozwe umuganda haterwa ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 5 kuri hegitari 20.
Mu Kagari ka Rubira mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo hakozwe umuganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka bigera ku bihumbi 5 biterwa ku buso bwa hegitari 20 kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda na Tubura.
Ibiti bivangwa n’imyaka byatewe mu mirima y’abaturage birimo Cedrela serrate,Grevilea robusta,senna spectabilis(Gasiya) bizabafasha kurinda ubutaka bwabo isuri,kurinda umuyaga ku mazu yabo ndetse bakazakuramo n’amafaranga mugihe bimaze kwera bikurwamo imbaho.
Bamwe mu baturage barashimira Leta yabagejejeho ibiti bivangwa n’imyaka bahamya ko bizabagirira umumaro mu myaka iri imbere kuko bizabafasha gukemura ikibazo cy’isuri mu mirima yabo ndetse no kubona imbuto.
Mukayiranga Agnes, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB yasabye abaturage gukomeza gufata neza ibiti byatewe mu mirima yabo kugirango bizabagirire umumaro mu minsi iri mbere.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, biteganyijwe ko mu karere ka Gatsibo hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 837 ku buso bwa hegitari 209.