Gatsibo: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Mu Karere ka Gatsibo hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, bwateguwe kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire ry’abana bato (NCDA).
Ubu bukangurambaga bwari bugamije kurebera hamwe uko iki kibazo gihagaze hirya no hino mu Karere ka Gatsibo no gufata ingamba zo kugikemura burundu.
Mu rwego rwo kurebera hamwe ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana, hakozwe inama mpuzabikorwa kuri gahunda yo kurandura imirire mibi no guteza imbere gahunda mbonezamikurire y’abana bato.
Iyo nama yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima ndetse n’abakozi bashinzwe ububiko bw’imiti mu bigo nderabuzima.
Muri iyi nama hagaragajwe intambwe imaze guterwa mu kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana, aho usanga ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye, isuku ku mwana ndetse no kubikoresho bikoreshwa murugo.
Zimwe mu ngamba zafatiwe muri ubu bukangurambaga, ababyeyi bakanguriwe guha umwana ibere mu gihe cy’amezi atandatu atavangiwemo ibindi kugirango arusheho kugira imikurire myiza.
Mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Ngarama mu Kagari ka Kigasha bunyuze mu mikino y’ikinamico, hagaragajwe ko ababyeyi bombi bagomba gufatanya ku kwita ku mwana muto mu rwego rwo kumurinda igwingira.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yasabye ababyeyi bombi (Umugore n’umugabo) kugira ubufatanye mu iterambere ry’umuryango, kwirinda amakimbirane yo mu ngo no gufatanya iterambere ry’umuryango nta gusesagura umutungo.