Gatsibo: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana binyuze mu marushanwa.
Mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo hakomeje ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana binyuze mu marushanwa y’umupira w’amaguru wahuje utugari twa Rwikiniro na Nyamatete.
Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’Umufatanyabikorwa witwa HDI. Muri ubu bukangurambaga, urubyiruko rwakanguriwe kugira uruhare rukomeye mu kurinda no kurengera umwana no kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere.
Mupenzi Leo Pierre, Umukozi w’Akarere ushizwe kurinda no kurengera umwana yasabye urubyiruko kuba maso bakirinda ihohoterwa ndetse bakamenya n’amakuru y’ubuzima bw’imyororokere.
Ubuyobozi bw’Akarere burakangurira ababyeyi gufata inshingano zabo zo kurera abana babo ndetse no kubarinda ihohotera iryari ryo ryose kugirango barusheho kugira imikurire n’imibereho myiza ibereye umwana w’uRwanda.