Gatsibo: Hakozwe n’Inama y’Aborozi bahagarariye abandi mu Ntara y’Iburasirazuba bagera kuri 250.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe arikumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingiza, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’Uruganda Inyange ku rwego rw’Igihugu n’inzego z’Umutekano mu nzego zitandukanye yayoboye inama igamije guteza imbere urwego rw'ubworozi mu Rwanda, by'umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba. Iyi nama yahuje Minisitiri n’aborozi bahagarariye abandi basaga 250 muri iyi ntara, hagamijwe kuganira ku bibazo bibugarije n’inzira z'iterambere rirambye ry’ubu bworozi.

Mu byaganiriweho muri iyi nama harimo: Kunoza imicungire y'ubworozi harimo guteza imbere ubworozi bwa kijyambere hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibikoresho bihagije;

Kubungabunga ubutaka n’ibidukikije mu rwego rwo kurinda ibyangirika kubera ubworozi budafite igenamigambi.

Kunoza gahunda y'ivuriro n'ikingira ry’amatungo, cyane cyane mu kurwanya indwara zibasira amatungo nk’uburenge n’izindi ndwara;

Kongerera ubushobozi aborozi binyuze mu mahugurwa, amahirwe y’imari n'ubufasha bwo kubona amasoko.

Minisitiri yashishikarije aborozi kongera umusaruro w’Umukamo no gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo iterambere ry’ubworozi rishingire ku bufatanye bw’inzego zose.

Muri iyi nama, aborozi bahawe ikiganiro kigamije kubongerera ubumenyi bwo korora kijyambere no kongera umukamo hakoreshejwe igishoro gito hakaboneka inyungu nyinshi.

 Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka ibihumbi 71,597 zirimo inyarwanda 20,988, inka za Kijyambere 2,181 n’inka zivanze ibihumbi 48,428 zororerwa mu nzuri 668 ndetse no mu biraro. Mu Karere ka Gatsibo abaturage bagera kuri 53.7% ni aborozi b’amatungo maremare n’amagufi. Byumwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa inka 524,543.

Back