Gatsibo: Hakozwe inama y’Uburezi itegura itangira ry’amashuri 2025/2026.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Gatsibo basabwe kwitegura neza itangira ry’amashuri ya 2025/2026 igihembwe cya mbere giteganyijwe gutangira taliki ya 8 Nzeri 2025.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere mu nama yari hurije hamwe abayobozi b’Ibigo by’amashuri n’abakozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge basaga 300.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye inzego zitandukanye zikora kuri serivise z’uburezi mu Karere ka Gatsibo ko bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu burezi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi no gufata neza ibikorwaremezo birimo ibyumba by’amashuri n’izindi nyubako zifasha guteza imbere uburezi.
Muri iyi nama, hagaragajwe umusaruro w’imitsindire wabonetse mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025; mu mashuri abanza, Akarere ka Gatsibo katsindishije ku ijanisha rya 80.996% mu mashuri abanza, mu mwaka wa 3 ‘amashuri yisumbuye hatsinze ku kigereranyo cya 58.3% na 88.6% mu mashuri yisumbuye.