Gatsibo: Hakozwe inama y’ubukangurambaga ku makoperative n’ibibina byo kuzigama no kugurizanya.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Kanama 2025, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore habereye inama y’ubukangurambaga ku iterambere ry’amakoperative n’ibibina byo kuzigama no kugurizanya.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard n’izindi nzego zikorera mu Karere.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye uruhare rw’amakoperative mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ati: ‘’ Ndabashimira cyane ku ruhare rwanyu mugira mu guteza imbere abaturage binyuze mu makoperative’’.

Abayobozi b’amakoperative n’ibibina byo kuzigama no kugurizanya bakanguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu kuzigama no kugurizanya kuko bizoroshya akazi ndetse no kugabanuka kwo guhura kw’abanyamuryango kwa hato na hato.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa amakoperative akora neza agera ku 149 n’ibibina byo kubitsa no kugurizanya bigera ku 1,500 byamaze kwiyandikisha mu nzego z'ubuyobozi.

Ubuyobozi bw'Akarere bwasabye abayobozi b'amakoperative n'ibibina byo kuzigama no kugurizanya gufasha no gukangurira abanyamuryango bayo kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwizigama muri gahunda ya Ejoheza.

Back