Gatsibo: Hakozwe inama yo gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2026A
Kuri uyu wa Kane taliki ya 17 Nyakanga 2025, mu Karere ka Gatsibo habereye inama yateguwe n’Akarere kubufatanye n’umufatanyabikorwa Tubura/ One Acre Fund igamije gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2026A.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi n’Umutungo Kamere Dr Ernest Nsigayehe arikumwe n’Umukozi wa Tubura, ikaba yitabiriwe n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge.
Umufatanyabikorwa Tubura/One Acre Fund avuga ko bakorana n’abahinzi mu buryo butaziguye mu rwego rwo kubafasha gukora ubuhinzi buteye imbere binyuze mu kubaha imbuto nziza ndetse no kugura umusaruro uba wabonetse.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Umufatanyabikorwa Tubura yatanze imbuto y’ibigori igera kuri Toni 3,600, imbuto y’ibirayi yageraga kuri toni 73. Biteganyijwe ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A hazatangwa Toni 1000 z’imbuto z’ibirayi.
Mu bindi bikorwa byegerejwe abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo mu mwaka ushize wa 2024/2025 ni: Ifumbire Toni 1,600 yahawe abahinzi, imbuto y’ibigori toni 110 n’imirama y’imboga amapaki 1000 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, ingo zigera ku 49,500 zahawe ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri Miriyoni 1,192,000.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.